Urubyiruko ruvuye mu bigo by’Igororamuco rwiyemeje kugaragaza impinduka rwitabira umurimo

Kuri iki cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, Ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’inzego z’umutekano bakiriye urubyiruko 114 ruvuye mu Bigo Ngororamuco bya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata basoje igororamuco n’amasomo y’imyuga bamazemo igihe kingana n’imyaka ibiri. Bakiriwe kandi n'imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yasabye abarangije amasomo y’igororamuco kubyaza umusaruro imyuga bize, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda kugendera mu kigare kibi bahozemo, no gukora cyane bibumbira muri Koperative bagateza imbere imiryango yabo n’Igihugu. 

                 Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza aganira n'urubyiruko ruvuye mu Bigo Ngororamuco

Uru rubyiruko rwagaragaje ko amasomo bahawe yatumye bahinduka mu mico n’imyifatire ndetse bakaba barize n’imyuga itandukanye izabafasha gufatanya n’abandi kubaka Igihugu, bashyikirizwa ibikoresho bizabafasha gukora neza ibyo bize.

Uru rubyiruko rwahawe umwanya wo kuganira n’imiryango yabo n’ubuyobozi, banasinyana amasezerano yo kwiyemeza gufatanya mu iterambere ry’imiryango ibyo bise gucapa job (gukora akazi). Bati "Twarahindutse, turiteguye, gucapa job, gucapa job, gucapa job”.

Uru rubyiruko rwo mu Mirenge itandukanye y'Akarere ubwo rwari mu bigo by'igororamuco rwize imyuga itandukanye irimo ububaji, ubukanishi, ubwubatsi, ubudozi,gutunganya imisatsi n'ubuhinzi n'ubworozi.