Rwinkwavu: Icyanya cya Gishanda kigiye gutunganywa kugira ngo gihingweho imbuto n’imboga ku buso bwuhirwa
Gutunganya icyanya cya Gishanda kigakorerwaho ibikorwa byo kuhira imyaka ni umushinga Akarere ka Kayonza kazafatanya n’umufatanyabikorwa IFAD binyuze mu mushinga KIIWP, ubuso buzatunganwa muri iki cyanya bungana na Hegitari 125.
Kuwa kabiri tariki 25 Werurwe 2025 Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munganyinka Hope ari kumwe n’Umuyobozi wa IFAD Ikigega Mpuzamahanga nterankunga mu Buhinzi mu Rwanda Dagmawi Habte-Selassie, ubuyobozi n'abakozi b'umushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project),basuye icyanya cya Gishanda kiri mu Murenge wa Rwinkwavu, kizatunganywa kigahingwaho imbuto n'imboga ku buso bwa Hegitari 125, barebera hamwe ibikenewe kugira ngo uyu mushinga uzagende neza.
Nyuma bagiye mu rugendoshuri rugamije kwigira ku bikorwa by’umushinga wa Nasho Irrigation Scheme, biherereye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe ahakorerwa ibikorwa byo kuhira imyaka.
Umushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project), ugamije guteza imbere ibikorwa byo kuhira no kubungabunga amabanga y’imisozi mu Karere ka Kayonza.