NDEGO: Minisitiri w'Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasuye anaganira n’urubyiruko rukora ubuhinzi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco n’abandi bayobozi, yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biha akazi urubyiruko rusaga 600 buri munsi, rwo mu Murenge wa Ndego n'indi Mirenge byegeranye.
Basuye icyanya gihingwamo indabo, ibigori, imboga n’imbuto na Kompanyi PRODEV ikaba ikorera ubuhinzi ku buso bwa Hegitari 700 zirimo n’izuhirwa ku buso bugari.

Minisitiri UTUMATWISHIMA yasobanuriye urubyiruko ko impamvu yasuye aho bakorera ari ukugira ngo bakangurirwe gukora ubuhinzi busagurira amasoko yaba ayo mu gihugu no hanze yacyo, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ibindi byabafasha mu guhanga imirimo no kugira iterambere.
Ati” Twateguye gusura urubyiruko mu turere dutandukanye kugira ngo dushishikarize n’urundi rubyiruko rwitabire ubuhinzi, tubabwire ngo birashoboka guhinga mukabaho kandi mukanasagurira n’amasoko, mukabaho neza mukabona imirimo, natwe tukabafasha mu buryo bushoboka cyane ku baburaga amafaranga y’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi dukoranye n’inzego z’ibanze.”

Yanavuze ko mu bikorwa by’ubuhinzi bikorwa n’urubyiruko haba hakenewe uruhare rw’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bakore ubuhinzi butanga umusaruro kandi buhindura imibereho yabo. Anasaba abashoramari kugirira icyizere urubyiruko kuko ruhari kandi rwiteguye gukora.
Bamwe mu rubyiruko rwahawe akazi mu bikorwa by’ubuhinzi bavuga ko byatumye bagira ubwizigame butuma bashobora korora amatungo mu miryango yabo kimwe no kujya mu bibina byo kugurizanya hagamijwe gukora ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Mu Karere ka Kayonza habarurwa urubyiruko 120,691,hakaba hari amakoperative Ane y'urubyiruko akora ibikorwa by'ubuhinzi n'Atatu akora iby'ubworozi.




