MU MUJYI WA MUKARANGE HAFUNGUWE ICYUMBA NTANGAMAKURU KU BIDUKIKIJE NA GAHUNDA ZA LETA ZITANDUKANYE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, mu Murenge wa Mukarange hafunguwe ahazajya hatangirwa amakuru ku kubungabunga no kwita ku bidukikije, abaturage bazabona amakuru ajyanye n’uburenganzira bwabo, ubujyanama n’inshingano mu kubungabunga ibidukikije no kumenya gahunda za Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yagaragaje ko iki cyumba kigiye gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko ajyane no kurengera ibidukikije. 

Yagize ati: “Iyi ni gahunda igiye kudufasha gusobanura politiki za leta, gusobanura amategeko dushyira umwihariko ku bidukikije n’ibikorwa birebana n’ibidukikije nk’ubucukuzi bw’amabuye, ese bukorwa bute, ese ababukora ntabwo ubuzima bwabo buba buri mu kaga, ibyo byose bikwiye gusobanuka kandi bigasobanurirwa ababikora.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transperancy Mupiganyi Appolinaire, yemeza ko iki kigo kije gufasha inzego zikora mu bijyanye n’ibidukikije kuzamura imyumvire y’abaturage mu kubungabunga ibidukikije banirengera.

Ati: “Iki kigo cyatangirijwe kugira ngo abaturage babashe kubona amakuru ku buryo bworoshye. Hashyizwemo amakuru menshi ndetse hari n’ayashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hano hari amakuru yihariye ajyanye na gahunda y’Igihugu yo kurengera ibidukikije, hari ubwo usanga amakuru nk’aya abaturage batayazi byigumira gusa mu maboko y’ababishyira mu bikorwa.”

Muri iki cyumba harimo udutabo tuvuga ku mategeko,uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n’abakigana kugira ngo babone amakuru bifuza, ku kandi bazahagana bafite imanza harimo zimwe mu manza zishobora kwifashishwa zaciwe zikaba zashingirwaho mu zindi manza. 

Ubushakashatsi bwakozwe na n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transperancy International Rwanda) bugaragaza ko ingaruka zo kutita ku bidukikije zigera ku bagore cyane kurusha abagabo, aho abagore bagerwaho n'ingaruka bangana na 75 %. 

Mbere yo gufungura iki cyumba, habaye ibiganiro byahuje ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’Akarere inzego z’umutekano, inzego zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije, abafatanyabikorwa n’abakorerabushake b’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda binyuze mu mushinga wa Indi Ntambwe mu Kwiyubakira Igihugu.