MU KARERE HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2025 B, ABAHINZI BASABWA GUTERA IMBUTO ZERA VUBA

Kuri uyu wa 20 Werurwe, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza Basiime Kalimba Doreen ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Munganyinka Hope n’uhagarariye RAB Sitasiyo na Ngoma n’abakozi b’umushinga KIIWP, bifatanyije n’abahinzi bo mu Murenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2025 B.

Iki gihembwe cyatangirijwe kuri site yatunganyijweho amaterasi ku buso bwa Hegitari 40, haterwa imbuto y’indobanure y’ibishyimbo. Abaturage basabwe kwihutira gutera imbuto zose zateguwe kandi bagahinga imbuto zera vuba bitewe nuko iki gihembwe kigira imvura nke.

Abahinzi kandi basabwe gukoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera kugira ngo babone umusaruro mwiza uhagije. Basobanuriwe imbaraga Leta ishyira mu bikorwa by’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa harimo gufasha abahinzi kubona imbuto z’indobanure no kubabonera ifumbire mvaruganda.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza Basiime Kalimba Doreen, yasabye abahinzi kwitabira guhinga hakiri kare kugira ngo imvura izacike baramaze gutera imbuto zose, bakoresha izatoranyijwe kandi zera vuba no gukoresha inyongeramusaruro.

Imbuto zatoranyijwe guterwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2025 B ni ibishyimbo, ibirayi n’ibindi bihingwa bishobora gusarurwa biterengeje igihe cy’amezi 3.