Mu Karere hatashywe ishuri ry’ikitegerezo ryitezweho kuzamura ubumenyi mu bya Siyansi ku banyeshuri biga bataha

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi Dr. Nelson Mbarushimana batashye Ishuri ry’Ikitegererezo rya Rukara (Rukara Model School) ryubatswe mu Murenge wa Gahini hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi kuko rifite ibikenewe byose.

Iri shuri ryuzuye ritwaye amafaranga y’ u Rwanda angana na 1,943,191,581. Kuri ubu ryigamo abanyeshuri 832 barimo abiga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye. 

Bimwe mubyo rifite birigira ikitegererezo birimo Raboratwari (Laboratory) ifasha abanyeshuri baryigamo mu mashami ya (MEG) Imibare,Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi, (MCE) Imibare Ubutabire n’Ubukungu na (PCM) Ubugenge, Ubutabire n’Imibare gukora ubushakashatsi n’imikoro ngiro mu masomo biga. 

Aho bafatira amafunguro heza hafasha abana gufata amafunguro muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri. 

Isomero rifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenye binyuze mu gusoma. 

Icyumba cy’umukobwa gifasha abangavu gukomeza kwita ku isuku no mu gihe bagiye i mugongo bagakomeza amasomo.

Kuri iri shuri kandi hari inyubako yihariye ifashirizwamo abana bafite ubumuga butandukanye.

Ababyeyi n'abanyeshuri bo mu Murenge wa Gahini iri shuri ririmo barishimira ko begerejwe ishuri ryujuje  ibisabwa byose, bakanashimira ubuyobozi bw'Igihugu buhora bugenera ibyiza abaturage.