KAYONZA:URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE RWASABWE GUKOMEZA KUBA UMUSEMBURO MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yifatanyije n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake b’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’uburezi ya Rukara, mu gikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Aganira n'Urubyiruko Meya Nyemazi John Bosco yagarutse ku mateka y'ubukorerabushake mu Banyarwanda, abasaba kwimakaza Umuco w'ubukorerabushake, kugira uruhare mu kugaragaza ukuri ku bagoreka amateka bakoresheje imbugankoranyambaga no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati” Benshi muri mwe mukoresha imbugankoranyambaga, tugomba kumenya uko tubyaza umusaruro w’ubumenyi dufite mu kuzikoresha, mu gihe uri kuri izi mbuga zikoreshe mu buryo buvuga neza Igihugu, hari abantu bakwirakwiza ho ibihuha bavuga ibintu bitaribyo, nk’urubyiruko rwa Kaminuza mwakabaye muba aba mbere mu kugaragaza ukuri cyane cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda”.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Uburezi ya Rukara rugera ku 120 kandi rwaganirijwe ku buryo bwo guhangana n'ibibazo bibugarije mu kinyejana cya 21, ndetse banerekwa amahirwe bashyiriweho n’Igihugu babyaza umusaruro mu rwego rwo kwiteza imbere banasabwa gukomeza kuba intangarugero ku bandi.