INTORE Z’INKOMEZABIGWI 12 ZISHOJE URUGERERO ZIKOZE IBIKORWA BIFITE AGACIRO KA MILIYONI 23 MU KARERE

Mu Mirenge yose y'Akarere hasojwe urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12. Ku rwego rw'Akarere ibirori byo kwishimira ibyagezweho byabereye mu Murenge wa Murama. 


Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munganyinka Hope, ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’intore zisoje urugerero n’abaturage kwishimira ibikorwa byiza bakoze ubwo bari ku rugerero birimo kubakira abaturage batishoboye,ubukangurambaga kuri gahunda za Leta n’ibindi.

Intore zisoje urugerero zashimiwe umurava n’umutima ukunda Igihugu byabaranze ubwo bari ku rugerero, batumwa gukomeza kuba intangarugero no guhindura urundi rubyiruko kugira ngo bakomeze batange umusanzu wabo mu gusigasira ibyagezweho.

Visi Meya Munganyinka Hope yagize ati” Turashimira urubyiruko mwitabiriye urugerero mugakora ibikorwa byazamuye imibereho y’abaturage kandi mukunguka indangagaciro, turashimira n’ababyeyi bagize uruhare kugira ngo abana babo bakore ibi bikorwa byose byakozwe. Urubyiruko nimwe mbaraga zacu, rero tuzikoresheje neza, tubyaze umusaruro amahirwe yose twegerejwe.” 

Mu Karere ka Kayonza intore 1,616 nizo zagiye ku rugerero rudaciye ingando rw'inkomezabigwi icyiciro cya 12, mu gihe cy’amezi abiri bakoze ibikorwa bifite agaciro k'amafaranga angana na 23,413,704 hakiyongeraho ibikorwa by’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye.