Inama Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’agera kuri Miliyari 40
Nyuma y’uko Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Basiime Kalimba Doreen, ayoboye Inama y'Inama Njyanama idasanzwe, abayitabiriye bakagezwaho uko ingengo y'imari y'Akarere yakoreshejwe kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2024.
Hemejwe ingengo y'imari y'Akarere ivuguruye 2024-2025 ingana na 40,970,117,566 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025 izibanda ku kubaka ibikorwaremezo no gukora ibindi bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

