Ibyo wamenya ku ruganda Muhazi Water Supply System
Muhazi Water Supply System ni uruganda ruzatanga amazi ku baturage 539,694, aba baturage barimo abo mu Mirenge ya Murundi, Rukara na Gahini mu Karere ka Kayonza n’abandi bo mu Karere ka Gatsibo. Uru ruganda ruhuriweho n’uturere twavuzwe haruguru ruri kubakwa neza neza ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ndetse isoko y’amazi yarwo ni iki kiyaga, biteganywa ko ruzajya rutunganya Meterokibe12,000, imirimo yo kubaka ahazatunganyirizwa amazi n’imiyoboro izayageza ku baturage igeze ku kigero cya 76.3% mu gice y’uyu mushinga cya mbere.
Umuyobozi w'Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n'itsinda ry'abakozi b'Akarere n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi Isuku n’Isukura (WASAC), basuye ahari kubakwa uru ruganda rutunganya amazi (Muhazi Water Supply System) kuri uyu wa Kane, bareba aho imirimo yo kurwubaka igeze n'igihe izarangirira.

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yijeje gukomeza ubufatanye na WASAC mu gukuraho zimwe mu mbogamizi zirimo ingurane zitaratangwa ku baturage bangirijwe imitungo kugira ngo mu butaka bwabo hanyuzwe imiyoboro, avuga ko ubuyobozi bugiye gushaka uko abaturage bishyurwa imirimo y’uruganda igakomeza nta nkomyi.
Ati"Tugiye kureba abafite ibibazo tugire icyo tubikoraho, abadafite ibyangombwa by’ubutaka turamenya uko bangana n’abafite ibindi bibazo turebe umubare wabo, tugomba gutuma abaturage badakererezwa mu kubona ingurane zabo.”
Biteganyijwe ko amazi y’uru ruganda azatangira kugezwa ku baturage mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2025.


