HIZIHIJWE UMUNSI W’UMUGORE,HANATANGIZWA ICYUMWERU CYO KWIMAKAZA IHAME RY'UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE
Kuri uyu wa 8 Werurwe mu Mirenge yose igize Akarere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti "Umugore ni uw'agaciro". ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye ku biro by’Umurenge wa Rukara, Akagari ka Rukara.
Ibi birori byitabiriwe n’Abadepite mu Ntego Ishingamateko y’u Rwanda bayobowe na Depite Rubagumya Emma Furaha, Ubuyobozi bw’Akarere, abagize inzego z'umutekano, abahagarariye ibyiciro byihariye abafatanyabikorwa n’abaturage.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Tunga Catheline yibukije abagore ko bakwiye gusigasira iterambere ry’imiryango cyane cyane bita ku burere bw’abana babyara no kwimakaza ibiganiro.
Ibi birori kandi byahujwe no gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’Icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye gifite insanganyamatsiko igira iti: "Ihame ry'uburinganire, inkingi y'imiyoborere myiza n'iterambere ridaheza kandi rirambye".
Nyuma yo kwigisha abiyemeje gusezerana imbere y'amategeko, Umuyobozi w'Akarere Nyemazi John Bosco akaba n'umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'Akarere yasezeranyije imiryango 10 mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira ngo hakomeze kwimakazwa umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yasabye imiryango yasezeranye kurwangwa n’imibanire myiza bakirinda icyaricyo cyose cyateza amakimbirane mu miryango.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’ 1972, ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’abagore.




