Abakozi boherejwe n'ibiro by'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta bakiriwe mu karere
Itsinda ry'abagenzuzi baturutse mu biro by'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ryakiriwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Munganyinka Hope. Yabahaye ikaze, anasobanura ko ubu bugenzuzi bufasha akarere kumenya aho bitagenze neza bityo hagakosorwa.
Bwana Nsabimana Anastase uyoboye iri tsinda ry'abagenzuzi, yasobanuye ko iyo baje mu bikorwa nk'ibi, baba baje gusuzuma uko ibigo bya Leta biba byarakoresheje ingengo y'imari ya Leta, bakurikirana ko byubahirije amategeko.
Yasabye kuzarangwa n'imikoranire myiza muri iki gihe cy'iminsi 23 bazamara mu karere, cyane cyane mu bijyanye no guhanahana amakuru ku nyandiko bazajya bakenera muri ibi bikorwa.