Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yasuye Umurenge wa Rutunga.

Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere  Bwana BAYASESE Bernard, yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Rutunga Akagari ka Ndatemwa mu Umudugudu wa Karuranga mu Nteko y'abaturage .

Ingingo zaganiriweho: 

1. Umutekano

2. Kwirinda ibiyobyabwenge / inzoga z'inkorano

3. Isuku

4. Ababyeyi bibukijwe gusubira ku nshingano zabo bakita ku bana babo

5. Gahunda y'Intore mu biruhuko.

Mbere yo kujya mu Nteko z’abaturage, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere  ari kumwe n'uhagarariye World Vision n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rutunga basuye ahakorerwa umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage mu Murenge wa Rutunga mu tugari twa Gasabo na Ndatemwa  ukorwa ku bufatanye bw'Akarere na World Vision. Ni mu rwego rwo gukurikirana aho umushinga ugeze.

Umuyobozi kandi yanakoranye inama n’abakozi bo muri uwo Murenge mu rwego kunoza imitangire ya service.

Abaturage babonye umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.