Visi Perezida wa Sena Dr. Alvera Mukabaramba wa na Senateri Bideri John Bonds barebye uko amavuriro y’ibanze yoroshya ubuvuzi

Aba basenateri basuye amavuriro y’ibanze ya Bwiza mu Murenge wa Mukaranye n’Isangano mu Murenge wa Ndego, bakkiriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Harelimana Jean Damascene.


Barebye imikorere y’aya mavuriro y’ibanze azwi nka Poste de Sante, imbogamizi zikigaragara hanaganirwa ku buryo zakurwaho kugira ngo abaturage boroherwe no kubona ubuvuzi. 
Visi Perezida wa Sena Dr. Alvera Mukabaramba yasabye abo bayobozi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo biri mu mavuriro y’ibanze yizeza n’ubuvugizi ku bikeneye kongerwamo imbaraga. 


Ati “Twasaba ko buri mbogamizi yagaragaye mu mavuriro twasuye yakwitabwaho n’ubuyobozi, hari aho twasanze abaganga badahagije, kuba nta mavuriro ahagije ahari ibyo nibikosoka abaturage bacu bazagira ubuzima bwiza natwe  urwego rwacu turakora ubuvugizi kugira ngo umuturage agire ubuzima bwiza bityo ashobore kwiteza imbere.”


Mu Karere ka Kayonza habarurwa amavuriro y’ibanze 39, ibigo nderabuzima 15 n’ibitaro 2 by’Akarere ari byo Ibitaro by'Akarere bya Gahini n'Ibitaro by'Akarere bya Rwinkwavu.