URUBYIRUKO RUGERA KU 150 RUSOJE AMASOMO Y’IGIHE GITO MURI KABARONDO TVET SCHOOL RWAHAWE IMPAMYABUMENYI.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, ku kigo cy’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kabarondo TVET, urubyiruko rugera ku 150 rwahawe impamyabumenyi nyuma y’umwaka bakurikirana amasomo y’igihe gito ajyanye no kudoda, gukora iby’ubwiza no kogosha, guteka no gusudira.

Aba banyeshuri bavuze ko bishimiye uyu munsi kandi bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahashye mu myuga itandukanye bize. 

Muri ibi birori abanyeshuri bashishikarijwe gukomeza gushaka no kwiyungura ubumenyi mu rwego rwo guhangana ni ibibazo byugarije Igihugu bakoresha neza ubumenyi bakuye mu masomo y’ubumenyingiro.

Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco witabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi, yasabye ababyeyi kujyana abana babo mu masomo y'ubumenyingiro, abizeza ubufatanye mu gukomeza gushyigikira amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, anashishikariza abarangije amasomo kwibumbira muri Koperative no gukorera mu dukiriro,

Ati “Hari nziza y’Igihugu iha agaciro imyigishirije ya tekiniki n’ubumenyingiro ndetse turashimira ababyeyi bashyigikiye abana babo mu gihe bakurikiranaga amasomo, hanyuma icyo mbasaba ni ukuzana abana benshi muri aya mashuri kuko bituma abana babona ibyo gukora mu buryo bworoshye kuko benshi bashobora no kwihangira imirimo, ndetse natwe tuzabafasha kubashyira mu makoperative mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.”

Mu Karere ka Kayonza habarurwa ibigo by’amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bigera kuri 18 bitangirwamo amasomo y’igihe kirekire n’igihe gito.