Ubuyobozi bw’Akarere bwasangiye iminsi mikuru n’abakozi mu nzego zitandukanye z’Akarere
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27/12/2024, ubuyobozi bw’Akarere bwahurije hamwe abakozi b’Akarere mu nzego zitandukanye barimo abakorera ku Karere, ku bitaro by’Akarere n’abo mu Mirenge igize Akarere, mu gitaramo cyo kwishimira ibyagezweho ndetse bashyiraho ingamba zo kugera ku bindi byinshi mu mwaka wa 2025 ugiye gutangira.

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yashimiye abakozi, abafatanyabikorwa n’izindi nzego zikorera mu Karere ubwitange n’ubufatanye bagira mu kazi hagamijwe guha serivisi nziza abaturage no kubakemurira ibibazo.
Yagize ati” Turashima inzego z’umutekano, tuba tumaze iminsi dukora ibintu byinshi bitandukanye birimo gukomeza gucunga umutekano w’abaturage, ndetse no kuba turi aha si uko ibyo dushinzwe byahagaze, mwe muri aha (abakozi) ni mwe mutuma byose bijya ku murongo. Uyu mwaka waranzwe n’ibintu byinshi ariko ubufatanye twagize bwatumye bigenda neza turabyishimira rero.”
Umuyobozi w’Akarere yibukije abakozi mu nzego zose kwiyemeza kudasubira inyuma ku byagezweho kugira ngo Akarere ka Kayonza kadasubira inyuma ahubwo gakomeze kujya imbere, anifuriza abitabiriye igitaramo kugira iminsi mikuru myiza no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2025, yabifurije ko uzababera uwo kwesa imihigo, kugera kuri byinshi n’imigisha n’amahirwe ku bakozi b’Akarere n’imiryango yabo.



