TURENGERE UMWANA NONE, TURENGERE EJO HAZAZA

Ubu bukangurambaga bukaba buzakorerwa mu turere twose tugize intara y’iburasirazuba. Bugamije gukangurira abaturage kubahiriza uburenganzira bw’umwana no gukurikirana abatabwubahiriza. Ni inama yaranzwe kandi no kuganira ku buzima muri rusange, hareberwa hamwe ibibazo byugarije abaturage bishakirwa ibisubizo mu rwego rwo guteza imbere imiberaho myiza y’abaturaga no kubegereza ubuyobozi.

Mu butumwa bwatanzwe n’aba bayobozi muri iyi nama hibanzwe kuri gahunda yo kurengera uburenganzira bw’umwana ndetse no kumwitaho bishoboka kugirango azigirire akamaro ndetse anakagirire igihugu muri rusange. Mu ijambo Guverineri w’intara y’Iburasirazuba bwana CG Emmanuel K. Gasana yagejeje ku bitabiriye inama, yibanze ku kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose haba kumukoresha imirimo ivunanye, gusambanya abangavu, isuku idahagije ndetse n’ibindi bihungabanya uburenganzira bwe n’imikurire ye.

Guverineri CG Emmanuel K. Gasana “umwana kandi tugomba kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, turwanya inda zidateganyiwe no gusambanya abangavu, imirimo ivunanye, kumugirira isuku n’ibindi bihungabanya uburengenzira bwe n’imikurire ye kuko iyo abana bagwingiye, ubwenge burabura, kandi igihugu nacyo kiradindira”.

Abaturage b’akagari ka Kageyo kandi basabwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Intara y’i Burasirazuba n'umujyi wa Kigali Brig. Gen. Nkubito Eugene, gukaza amarondo no kwirinda icyabahungabanyiriza umutekano icyo ari cyo cyose mu rwego rwo kwicungira umutekano kuko ariwo wibanze muri byose. Ati “ahatari umutekano  ntacyakorwa. Ibyo dukora byose ni uko dufite umutekano”. Yabibukije kurengera umwana bubahiriza uburenganzira bwe, nko kumurinda ihohoterwa, Imirimo ivunanye n’ibindi.

Ibindi byaganiririwe muri iyi nama harimo; kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurwanya imirimo ivunanye ku bana, kurwanya inda zitateguwe no gusambanya abangavu, gushishikariza ababyeyi gutwara abana ku ishuri no kurwanya guta ishuri, kurwanya ubuzererezi, no gusubiza abana mu miryango. gukangurira uburere bw’abana mu miryango no kwita ku mutekano w’urugo no kwimakaza isuku mu ngo, ku mubiri, mu ma santeri n’aho abantu bahurira.