MU MURENGE WA NYAMIRAMA HATEWE IBITI BIGERA KU BIHUMBI 20 HAGAMIJWE GUHANGANA N’IMIHINDAGURIKIRE Y’IKIRERE

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco ari kumwe n’uhagarariye MINALOC, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa n’abanyeshuri ba ES Kayonza Modern bifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Gikaya mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024.

Muri uyu muganda hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi 20 mu rwego rwo gufata neza ubutaka, kurwanya isuri no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere muri rusange.

Umuyobozi w’umushinga Here for Hope Foundation, Bigirimana Fiston yavuze ko mu bikorwa bari kwibandaho mu gukorana n’urubyiruko ari ugutera ibiti kugirango barengere ibidukikije. 

Ati” Dukunda gukorana n’urubyiruko kuko twizera ko imbaraga ziri mu rubyiruko zahindura byinshi kandi hari abantu benshi batari bazimenya, ikindi njye nakuze mbayeho nabi kubera ko imyaka iteraga bitewe n’imihindagurikire y’ikirere tukabura ibiryo, nidutera ibiti rero tuzabona ahantu heza ho guhinga ubutaka bwere, ikirere kimere neza kandi birashoboka kubera ko twasanze urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rufite imishinga myiza.“

Agaruka ku gikorwa cy’umuganda ABATONI Faith waje uhagarariye MINALOC yavuze ko kuba hatewe ibiti ari igikorwa cyiza, asaba abaturiye aho byatewe kubingabungabungwa kugirango bizagire akamaro. 

Yagize ati”Duteye igiti nibyo, ni igikorwa kimwe ariko no kukibungabunga ni ikindi, turabasaba rero ko mwe muturiye iyi site tumaze guteraho ibiti mwabibungabunga, bigakura kugirango imbaraga twashyizemo zitazapfa ubusa ahubwo bizatugire akamaro”. 

Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yibukije abaturage bo mu Kagari ka Gikaya ko kugira umutekano mu masibo yabo ari ingenzi kugirango bagere ku iterambere. 

Nyuma y’umuganda abaturage bagejejweho ubutumwa ku kwirinda amakimbirane yo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya ruswa, uko ibitekerezo batanze bizashyirwa mu igenamigambi biri kwitabwaho, umutekano n’isuku n’isukura.