MU MASENGESHO Y’AKARERE KA KAYONZA, ABAYOBOZI BIYEMEJE KONGERA IMBARAGA MU BIKORWA BISHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA

Kuri iki Cyumweru muri Silent Hill Hotel iri mu Murenge wa Mukarange, habereye amasengesho yo gusabira Akarere no gushima Imana ku byagezweho, ku nsanganyamatsiko igira iti” Ubuyobozi bukorera abaturage; Umuryango utekanye kandi ushoboye”. 

Aya masengesho yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Karere n’abandi bafatanyabikorwa, yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, Abadepite bahagarariye Akarere mu Nteko Nshingamategeko, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye amadini n’amatorero abafatanyabikorwa n’abaturage. 

Aha ikaze abitabiriye aya masengesho, umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yashimye imikoranire yaranze inzego zose bigatuma habaho guteza imbere abaturage kandi abashimira ko bitabiriye aya masengesho kugira ngo bashime Imana bari hamwe. 

Yavuze ko aya masengesho yateguwe mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho, uko bikwiye gusigasirwa ndetse no kureba uko bizakomeza kubungwabungwa hashyirwa imbaraga ku kwita ku muryango.

Ati “Niba twiyemeje, dushobora guhindura imiryango kandi tugakemura ibibazo nk’ubugizi bwa nabi, ibiyobyabwenge, ndetse n’abata ishuri. Ingamba twihaye ni nazo nyigisho twigishijwe ko ibyo twakora byose tudashyize imbere abo dushinzwe, usibye no kugawa kubera kutuzuza inshingano n’Imana ntibyemera kuko tuba tutakoze neza inshingano zacu.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yavuze  ko mu bikwiye kuranga ubuyobozi bwiza harimo kwita ku bo ayobora bakanyurwa na serivisi bahabwa. 

Yagize ati: “Mu nshingano z’umuyobozi akwiye kureba niba koko umuturage ari ku isonga, kuyobora kandi bisaba kubanza gusobanukirwa aho ujyanye umuturage, umuturage kuza ku isonga ariko akanyurwa n’ibyo akorerwa kandi yabigizemo uruhare, agafashwa no gusobanukirwa uko yaka serivisi igihe akwiye kuyihabwa n’imbogamizi zabonetse igihe atayihawe neza; ibi byose umuturage aba akwiye kubimenya akanabisobanukirwa.” 

Yabasabye kandi kurebera hamwe ibibazo biri mu miryango bigakemurwa, kurwanya ibiyobyabwenge no kwita ku bana byose bigizwemo uruhare n’aba bayobozi b’amadini n’amatorero.