MU CYUMWERU CYAHARIWE KUZIRIKANA UBUTWARI, ABANYESHURI BA GS KABARONDO B BAHAWE IKIGANIRO KU NDAGAGACIRO Z’UBUTWARI
Hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari bw’Abanyarwanda kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n’inzego z’umutekano baganiriye n’abanyeshuri ba G S Kabarondo B ku ndangagaciro z’ubutwari, aho bibukije abanyeshuri gukurikira amasomo bashyizeho umuhate, bakabasha gutsinda neza kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire ababyeyi n’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati” Ubutwari bushingira ku kuba umuntu agira umwete, agakora neza kandi akitanga. Turifuza ko mukomeza kuba abana beza kandi mukagira umuhate mu gukurikira amasomo, mugakora cyane kugira ngo mutsinde.”
Yakomeje avuga ko mu butwari bukwiye kuranga abanyeshuri harimo no gushishikariza abandi kugaruka ku ishuri batanga amakuru ku buyobozi abo bana nabo bagasubizwa mu ishuri.
Ati” Tujya tubona hari abana bata ishuri, kandi hari abo muba muturanye, ntimukabone umwana wataye ishuri ngo muceceke, umwana utagiye ku ishuri ajya mu muhanda no mu bindi bikorwa bibi byamwangiriza ubuzima.”
Kuri iki kigo cy’ishuri hanarebwe izindi gahunda zitandukanye zirimo isuku n’isukura, kubungabunga ibikorwaremezo, uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge no gukoresha neza ubutaka bw’ishuri bugahingwaho imboga mu rwego rwo gutegurira abanyeshuri indyo yuzuye.


