Meya Nyemazi John Bosco yakoranye inama ye ya mbere n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’akarere
Abayobozi bagize Komite Nyobozi y'akarere ka Kayonza batowe tariki 19/11/2021 barimo gukorana inama n'abakozi bakorera ku cyicaro cy'akarere. Habanje igikorwa cyo kwibwirana no kumenyana, ubu bakaba barimo kurebera hamwe aho imihigo y'akarere ya 2021-2022 igeze ishyirwa mu bikorwa.
Ni inama iyobowe n'Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, akaba yasobanuye ko yishimiye gukorera muri Kayonza, kandi ko atewe ishema no kubaka Igihugu cy’u Rwanda, afatanya n'abandi guteza imbere abanyarwanda n'abanya Kayonza by'umwihariko.
Yasabye ubufatanye bwa buri wese, gukorera hamwe, gutahiriza umugozi umwe, no gutanga serivisi nziza kandi inoze, kugirango umuturage w'akarere ka Kayonza arusheho kugira imibereho myiza no gutera imbere; nawe abizeza ubufatanye muri byose.
Meya Nyemazi yagize ati: “tuzafatanya mu mikorere n’imikoranire kandi tuzagera kuri byinshi. Akarere kari kageze kure, natwe tugiye gukomereza aho abari muri manda irangiye bari bageze”.