Kwakira umwana utabyaye ukamurera bisaba kugira umutima w’ubumuntu kandi wa kibyeyi
Ba marayika murinzi bo mu karere ka Kayonza barasaba abandi babyeyi kugira umutima w'ubumuntu, bakakira mu miryango yabo abana b’imfubyi n’abandi bahuye n’ibibazo bitandukanye byatumye ababyeyi babo batabarera.
Minani Francois na Mukakibibi Judith bakiriye mu muryango wabo umwana w’umuhugu mu 2015 akuwe ku kiyaga cya Muhazi yajugunywe ari uruhinja. Basobanura ko gufata umwana ukamurera atari iby’abakire nk’uko abantu bakunda kubivuga, ahubwo ko bikorwa n’umuntu ufite umutima ukunda


Mukakibibi Judith yagize ati: “twabonye uriya mwana, tumubona bisa n’ibidutunguye ariko turamwakira kuko twifuzaga kumuha uburere bwa kibyeyi kuko twabonaga umubyeyi we atarabumuhaye. Turi abantu bagiye barera abana batandukanye batagira ababyeyi cyangwa ababafite badafite ubushobozi bwo kwiga, ibyo kurya se n’ibindi; bamara gukura bagataha. Tubonye uriya ari uruhinja turavuga tuti reka nawe tumurere, tumuhe indero, tumwigishe amashuri ndetse azatubone nk’ababyeyi umunsi azaba yarakuze yagize ubwenge”.
Ibi bishimangirwa n’umugabo we Minani Francois muri aya magambo: “umwana urerewe mu kigo cy’imfubyi ntago abona uburere bwuzuye, ariko iyo arerewe mu muryango, uwo muryango umutoza uburere nk’uko uwutoza abana wabyaye, agakurana ubumuntu”.


Nteziryayo Anselme we, mu bana arera harimo umukobwa yamaze gushyingira akaba yaramaze no kumubyarira umwuzukuru. Yagize ati: “Mu mwana habamo impano nyinshi ntiwamenya ngo ejo cyangwa ejo bundi azaba ari inde? Kandi icya mbere ni ukugira umutima w’urukundo wamubona ukumva ko ari nk’umwana wibyariye ukamwakira mu muryango kandi uko watangiye umwishimiye akaba ariko ukomeza.
Ba marayika murinzi kandi bagaya ababyeyi gito bibaruka abana bakabajugunya bakarerwa n’abafite umutima wa kibyeyi. Bavuga ko umubyeyi kujugunya umwana we bidakwiye kandi ari Impano ikomeye aba ahawe n’Imana kandi akaba afite n’inshingano agomba kubahiriza yo kumurera.
Bikorimana Theogene akorera mu mushinga CISU ukorana na ba marayika murinzi cyane cyane mu kubahugura ku bijyanye no gutanga uburere buboneye ku bana bakiriye mu miryango yabo, kandi ugashyigikira gahunda ya Leta ya “Tumurerere mu muryango”

Yagize ati: “Twiga ibintu binyuranye bituma umwana abaho neza haba uyu munsi ndetse n’ubuzima buzaza. Tubigisha uburyo bwo gutanga uburere buboneye, kumenya kwizigama no kwiteza imbere, byose bigamije inyungu z’umwana. Ubu mu karere ka Kayonza dukorana na ba Marayika murinzi 130 baturuka mu mirenge 9 kuri 12 igize akarere ka Kayonza.
Ku bijyanye n’uburere batanga, tubafasha kumenya ngo ese umwana utabyaye, umwana wakiriye umufata ute? umwana ugeze mu kigero cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu umufata ute? hari umwana ugira imyifatire itari nziza, umubyeyi wamwakiriye akaba yamwirukana. Twabasobanuriye ko ukomeza kumuha uburere bukwiye kuko n’uwawe wabyaye nawe ashobora kugira iyo mico. Ibi rero, babyungukiramo kandi bakavanamo umusaruro wo kumenya kwihangana.
Ku bijyanye n’irangamimerere tubagira inama yo kwandikisha abana, kugirango uyu munsi naba ari kumwe n’umwana amubere umubyeyi, naba atanagihari hazabe hari icyo yakoze kugirango umwana atazata agaciro akagira ubuzima bubi.
Iyo wandikishije umwana mu gitabo cy’irangamimerere aba azwi, kandi tubagira inama yo kubiyandikishaho burundu (full adoption) kugirango babe ababyeyi babo bya burundu, bityo isano muzi ya babandi babataye itakare icike iveho, hanyuma bagirane isano muzi n’abo babyeyi babakiriye.

Gusa hari ba marayika murinzi bagaragaza ko bagowe no kubahiriza ibisabwa n’amategeko ku bijyanye no kubera umubyeyi umwana utabyaye by’umwihariko ku bijyane n’irangamimerere, bakaba barasaba ubuyobozi kubafasha no kuborohereza kugirango aba bana bahabwe ibibakwiye nko kubiyandikishaho.