KUGIRA UBUMUGA NTIBIVUGA KUBURA UBUSHOBOZI “Disability is not inability”- VISI MEYA HARELIMANA JEAN DAMASCENE
Umuyobozi wungirije w’uyu mushinga Mujyambere Dieudonne atangiza uyu muhango yasobanuye ko uyu mushinga wakoze ibikorwa byinshi birimo gufasha abaturage kuzamura imyumvire ku buzima bw’abantu bafite ubumuga, binyuze mu mahugurwa n’ubukangurambaga. Hakaba harakozwe byinshi mu mibereho rusange, uburezi, siporo n’ibindi. Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa bafashije uyu mushinga kugera ku ntego zawo, anabaha umwanya wo kugaragariza abari muri uwo muhango ibikorwa bakoze, imbogamizi bahuye nazo, ibyo bashima ndetse n’ibyifuzo. Muri abo harimo Humanity and Inclusion, AGHR, THT na ADR.
Bugenimana Flavia ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga. Yashimiye uyu mushinga wamufashije mu buvuzi bw’umwana we ndetse ukamuha n’igare. Avuga ko atabashaga kugira icyo akora kubera guhora yita ku mwana we wahoraga aryamye, ariko ubu ameze neza, yaba we arakora ndetse n’umwana arakora. Mu magambo ye ati “uyu mushinga waramfashije cyane, sinabashaga kugira akarimo na kamwe nikorera. Nahoraga ndi ku mwana wange wahoraga aryamye. Ntiyabashaga no kuyegura kugeza aho no kujya mu bwiherero naramuteruraga. Uyu mushinga waraje uramuvuza unaduha igare. Nubwo agifite ubumuga ariko uko biri si nka mbere kuko ubu nkora imirimo nk’abandi kandi n’umwana arakora.
Ndayambaje Aimable afite ubumuga bw’ubugufi bukabije nawe ashima cyane uyu mushinga kuko wamufashije kwigirira icyizere akitinyuka ndetse no kubana neza n’abantu. Ati “umushinga w’Iterambere ridaheza rishingiye ku muryango wandemyemo icyizere bikaba byaratumye nitinyuka ndetse nkaba nsigaye mbana neza n’abandi bitandukanye na mbere aho naterwaga ipfunwe n’uko meze”.
Undi ushimira uyu mushinga ni Harindintwari Walter ufite ubumuga bw’uruhu washimiye ubuyozi bw’akarere ka Kayonza bufatanyije n’uyu mushinga kuba barabatekerejeho nabo nk’abantu bafite ubumuga bw’uruhu. Ati “ndashimira ubuyobozi bw’akarere ka kayonza bufatanyije n’uyu mushinga bwadutekerejeho natwe nk’abantu bafite ubumuga bw’uruhu. Nari narihebye ntagira ahantu njya na hamwe ariko ubu naritinyutse”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza HARELIMANA Jean Damascene yavuze ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu ushoboye kandi wateza imbere igihugu cye bityo agomba kwitabwaho. Yagize ati “ufite ubumuga ni umuntu ushoboye kandi wateza imbere igihugu cye; agomaba kwitabwaho. Hargaragara icyuho cy’ubumenyi mu bantu bakira abafite ubumuga muri serivisi zitandukanye, kabone nubwo henshi hari uburyo bworohereza abafite ubumuga kugera ku biro”.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gahini Dr Ngabire Phillippe we ashima ibikorwa abafite ubumuga bamaze kugeraho, anabizeza ubufanye mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yagize ati “Turashimira ibikorwa abafite ubumuga bamaze kugeraho kandi tubashishikariza kwitinyuka mugaharanira uburenganzira bwanyu kuko kugira ubumuga si ukubura ubushobozi (disability is not inability) muge mutubwira igihe cyose muzakirwa nabi tubikurikirane bityo bikosoke. Turasaba abantu ubufatanye mu gukangurira abantu bafite abana bafite ubumuga kutugana kugirango tubahe ubufasha”.
Abagize itsinda ry’ubukangurambaga ku burenganzira bw’abafite ubumuga bakinnye umukino ugaragaza ukuntu uburenganzira bw’abafite ubumuga butubahirizwa hamwe na hamwe kandi nabo bashoboye. Hanatwanzwe kandi ibyemezo by’ishimwe ku bantu bafasha abafite ubumuga mu rugendo ro kwiteza imbere (abaherekeza) bafashije uyu mushinga.