Kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, kimwe mu biteza imbere ireme ry’uburezi
Guverineri w'intara y'i Burasirazuba CG Gasana K Emmanuel yasuye ikigo cya GS Kabungo giherereye mu kagari ka Kayonza umurenge wa Mukarange muri gahunda yo gukurikirana itangira ry'amashuri hagamijwe kureba uko ibyumba by'amashuri bishya byubatswe birimo gukoreshwa.
Ni ibyumba byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw'abana mu mashuri no kugabanya ingendo ndende bakoraga bajya cyangwa bava ku mashuri, ibi bikanafasha mu kongera ireme ry'uburezi.


Yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho iyi gahunda yo kongera ibyumba by'amashuri none abana bakaba biga neza
Yasabye ababyeyi, abarezi n'abanyeshuri gufata neza ibi bikorwa remezo kugirango bizarambe, kandi buri wese agakora uruhare rumureba mu kurerera Igihugu bityo hakabaho ubufatanye kugirango abanyeshuri babone uburezi bukwiye.