IMIRYANGO 431 YABANAGA IDASEZERANYE YIGISHIJWE MU BUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BWO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA YAHAMIJE ISEZERANO

Umuyobozi w’Akarere akaba n’Umwanditsi w’irangamimere w’Akarere NYEMAZI John Bosco, yasezeranyije imiryango 126 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu nteko y’abaturage yateraniye ku cyicaro cy’Akarere kuri uyu wa Kabiri, Iyi miryango yiyemeje gusezerana mu mategeko nyuma yo kwigishwa mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. 

Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yagaragaje ko muri ubu bukangurambaga hakozwe ibikorwa bitandukanye kandi byatanze umusaruro.

Yagize ati ”Ubu bukangurambaga bwibanze kuri gahunda zinyuranye harimo gusura abangavu batewe inda z’imburagihe no kubafasha, kuganiriza imiryango iri mu makimbirane, gukora ubukanguramba ku miryango itarasezeranye kugira ngo isezerane, gutanga serivisi z’irangamimerere cyane ku bana bavutse ntibandikwe... Hakozwe ibikorwa byinshi twanegereye abaturage twumva ibibazo byabo dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikigaragagaza ko byatanze umusaruro ni uko twabashije kwigisha n’iyi imiryango igahindura imyumvire igafata icyemezo cyo gusezerana.” 

Yibukije imiryango yasezeranye ko mu muryango yaba umugore cyangwa umugabo baba bafite uburenganzira bungana ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo n’ibindi, abasaba ko bafata isezerano bagiranye nk’igihango mu gushimangira imibanire yabo n’iterambere ry’imiryango, bacunga neza umutungo basangiye, birinda amakimbirane bakita ku bana babyaye kandi bakarangwa n’indangagaciro zihesha ishema umuryango Nyarwanda.

Muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bumaze iminsi 16, mu Mirenge itandukanye y’Akarere hasezeranyijwe indi miryango 305 bituma abazeranye bose hamwe baba 431.