IGIHEMBWE CY'IHINGA 2022B CYATANGIJWE KU MUGARAGARO ABAHINZI BASABWA GUKORESHA INYONGERAMUSARURO

Kuwa 17.02.2022, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Hope TUMUKUNDE yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2022 B. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Murama. Abakitabiriye bateye imbuto y’ibishyimbo yatanzwe n’umushinga wo kuhira no gufata neza ibyogogo “KIIWP” mu magambo ahinnye. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abakozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi “RAB”, ab’umushinga KIIWP ndetse n’abo mu nzego zishinzwe umutekano.

Imirima yatewemo ibishyimbo yabanje guterwamo ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka. Umukozi w’Umushinga KIIWP watanze mbuto y’ibishyimbo , yavuze ko iyi mbuto y’ibishyimbo bahaye abahinzi bafatanyije na RAB ari imbuto yera vuba kandi ikaba ikungahaye ku ntungamubiri ku buryo izagoboka abaturage mu gihe cya vuba. Uretse n’ibi bishyimbo kandi yagaragaje ko mu kwezi kwa cyenda abahinzi bazatangira gusaruro imbuto zihinze muri iyi mirima.

 Mu butumwa yageneye abahinzi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Madamu Hope TUMUKUNDE, yashimiye umushinga KIIWP watanze imbuto y’ibishyimbo. Yasabye abahinzi  gutegura imirima vuba kugira ngo ku itariki ya 25.02.2022 bose bazabe barangije gutera imbuto bahawe. Yabibukije kandi ko bagomba gutera bakoresheje ifumbire kugira ngo bazabone umusaruro ushimishije. Yabasabye kutonona ibiti by’imbuto byatewe muri iyi mirima kuko nizera zizabagirira akamaro.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza, Umushinga KIIWP ndetse na RAB hazatangwa imbuto y’ibishyimbo izahingwa ku butaka bwatunganyijwe mu materasi y’indinganire bufite ubuso bungana na hegitari 1150.

Uretse imbuto y’ibishyimbo yatanzwe uyu munsi, Umushinga KIIWP uzatanga n’imbuto y’imigozi y’ibijumba. Ni muri gahunda yo guhinga ibihingwa byera vuba.