HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAKOPERATIVE ABANYAMURYANGO BAYO BIBUTSWA URUHARE RWABO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi yifatanyije n’Akarere mu ihuriro ry’amakoperative ahakorera hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, Muri ibi birori abahagarariye amakoperative n'abafatanyabikorwa baganiriye n’ubuyobozi ku ngamba zo kuzamura imbereho y’abanyamuryango n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yagaragaje icyerekezo cy'Akarere n'ingamba zo kubaka Koperative zifite ubushobozi kandi zizamura ibipimo by'imibereho myiza n'ubukungu bw'abanyamuryango bazo.
Ati” Akarere kacu ka Kayonza gafite amahirwe menshi y’uko turi hagati mu ntara y’Iburasirazuba ibyo bitanga amahirwe yo kugira ibikorwa byinshi amakoperative yakwisangamo abanyamuryango bayo bakabona inyungu.”
Meya Nyemazi kandi yagarutse kuri gahunda yo kwitegura umusaruro w'Igihembwe cy'ihinga A 2025, asaba abanyamuryango ba Koperative z'ubuhinzi n'abaguzi banini gukurikiza ingamba zo kwita ku musaruro hirindwa ibihombo, ndetse yizeza abaguzi n’abahinzi ko Akarere kazakomeza kubaba hafi.
Minisitiri Prudence Sebahizi mu butumwa bwe yagaragaje ko amakoperative ari inkingi y’iterambere rirambye ry’abanyamuryango, Akarere n’Igihugu.
Yagize ati “Naje gusanga ibikorwa byose bijyanye n’iterambere ry’Igihugu ndetse n’ubuzima bw’Igihugu biba mu maboko y’amakoperative harimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi… Amakoperative ni ikintu tutagomba kujenjekera ahubwo tugomba gushyiramo imbaraga.”

Minisitiri yongeye kwibutsa ko ibibazo bikigaragara mu makoperative bizakemurwa n'abanyamuryango ubwabo Leta n’abandi babafasha bakaza babunganira.
Muri ibi birori hashimiwe koperative 11 zahize izindi muri gahunda ya Ejo Heza,MUSA, gutanga urwunguko, guhanga imirimo n’imicungire muri uyu mwaka wa 2024.



Mu Karere ka Kayonza hari amakoperative 168 agizwe n'abanyamuryango 16,170.