HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BWO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA, ABATURAGE BASABWA KWIRINDA ICYAHUNGABANYA UMURYANGO
Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere Mbasha T. David ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa, yatangirije ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu murenge wa Ndego mu nteko y’abaturage yateraniye mu Kagari ka Karambi.
Ubu bukangurambaga bwaranzwe n'ibikorwa byo kwakira ibibazo n’ibyifuzo by’abangavu babyaye imburagihe, kwakira imiryango ibana mu makimbirane ikagirwa inama, kwandika abana batanditse mu irangamimerere, gufotora abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu n’ibindi.
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere yasabye abaturage bo mu Murenge wa Ndego kwirinda amakimbirane mu muryango bakaba intangarugero, yagize ati ”Abatuye muri uyu Murenge wa Ndego, ndabasaba ko muba intangarugero ku bandi, hari aba baturanyi duhana imbibi bo mu gihugu cy’abaturanyi bagomba kugira ibyo batwigiraho kandi bitari bibi, kandi namwe mukabana mu mahoro mwirinda amakimbirane n'ihohotera rishingiye ku gitsina kubera ko ari byo bizatuma tugera ku iterambere”.
Muri iyi nteko abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu kubungabunga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina buzageza tariki 10 Ukuboza 2024, kugira uruhare mu kwicungira umutekano bagafatanya n'ubuyobozi mu kurwanya ibyaha batanga amakuru aho byagaragaye.