Guverineri w’intara y'Iburasirazuba arahamagarira utundi turere two muri iyi ntara gusura ibikorwa by’ikigo Zipline, kuko ari ishema ry'intara yose
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana aherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude basuye ikigo gitanga serivisi zo kugeza ku bitaro no ku bigo Nderabuzima imiti, amaraso n'inkingo (Zipline), hakoreshejwe indege zitagira abapilote (Drones), giherereye mu murenge wa Nyamirama, akagari ka Shyogo, umudugudu wa Rugagi.


Uru ruzinduko rwari rugamije kwifatanya na Zipline mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu iki kigo kimaze gikorera mu Rwanda. Bagaragarijwe ibikorerwa muri iki kigo muri rusange, ibyagezweho n'ibyo bateganya mu myaka iri imbere.
Goverineri CG Emmanuel K. Gasana yashimye ibikorwa by'iki kigo asobanura ko ari ingirakamaro kandi cyaje gikenewe, anahamagarira utundi turere tugize intara y'Iburasirazuba gusura ibikorwa bya Zipline kuko ari ishema ry'intara yose.