Buri wese akwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe- Meya Murenzi
Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Hari icyizere nyuma yo kugira ikibazo cyo mu mutwe, mureke twivuze”. Ku rwego rw'akarere wizihirijwe mu murenge wa Kabarondo
Ibikorwa by'uyu munsi byabanjirijwe no gusura icyumba gitangirwamo serivisi zitandukanye zo kwita ku buzima bwo mu mutwe cyubatse mu kigo nderabuzima cya Kabarondo, kikaba cyakirirwamo umuntu wese wifuza ubujyanama ku bibazo bijyanye n'imitekerereze, imikorere n'imigenzereze.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye umufatanyabikorwa Partners in Health (Inshuti mu Buzima), abajyanama b’ubuzima n'izindi nzego, ku bikorwa bitandukanye bakora byo kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Yasabye kandi uruhare rwa buri muntu mu bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe, kugirango abagize ikibazo bashakirwe umwanya wo kuganirizwa no kwitabwaho, asobanura ko ubwo bufatanye nibukomeza, n'imibare y'abafite ibibazo byo mu mutwe bitandukanye, izagabanuka.
Yagize ati: “Kwita ku buzima bwo mu mutwe bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye. Abantu bari hasi mu baturage, turasabwa gukurikirana cyane cyane abo twamaze kumenya bafite ikibazo, abafata imiti tukamenya uburyo bayifatamo, tugakomeza kuganiriza abaturage bakirinda guha akato abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.