Aborozi bo mu Karere ka Kayonza beretswe amahirwe bashyiriweho na Leta yabafasha guteza iterambere ubworozi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, Mu Karere hateranye Inama Nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubworozi yahuje ubuyobozi bw’Akarere, abayanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe ubworozi mu Karere, abafatanyabikorwa mu bworozi n’aborozi.
Iyi nama yari igamije kuganira ku ngamba zo kuzamura iterambere ry’ubworozi zirimo; kongera umukamo binyuze mu gukora ubworozi kinyamwuga, kugira imihigo y’aborozi, kunoza imikorere ya Koperative z’aborozi b’inka, kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yasabye aborozi bibumbiye mu makoperative gukorera ku mihigo, anabizeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bihari.

Ati” Amakoperative akwiye gukorera hamwe agahuza imbaraga bakaganira ku bibazo bihari bagafatanya n’ubuyobozi kubonera umuti ibibazo bihari, turasaba kandi ubuyobozi bw’imirenge gukorana bya hafi na Koperative zihari ibibazo bihari bigakemuka ibinaniranye bikagezwa ku buyobozi bw’Akarere.”
Umuyobozi w’Akarere kandi yabibukije aborozi ko hari amahirwe Leta yahaye abakora ubworozi arimo inzuri ku borora inka, ibikorwaremezo by’imihanda, amateme n’amadamu y’amazi ndetse na nkunganire yashyizwe mu bworozi byose, bagomba kubibyaza umusaruro nabo bakabona umukamo uhagije.
Aborozi bitabiriye iyi nama kandi bibukijwe gukurikirana neza ubuzima bw’amatungo yabo aho akeneye ubuvuzi n’imiti muri rusange bakabimenyesha inzego zibishinzwe.
Amata aboneka ku munsi mu Karere ka Kayonza ubu ni Litiro 130,000 naho agera ku makusanyirizo ari nayo ayageza ku isoko ni Litiro 45,000. Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bukomeje gushyira imbaraga mu kongera umukamo kugira ngo haboneke amata ahagize uruganda rukora amata y’ifu rwegerejwe abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba.



