ABAYOBOZI N’ABATURAGE BIFATANYIJE MU GIKORWA CYO GUHANGA IMIHANDA MISHYA MU KAGARI KA NYAGATOVU.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/02/2022 hakozwe umuganda wo guhanga imihanda mishya izaba ireshya na kilometero 10. Umuganda wabereye mu mudugudu w’Akabeza mu kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Mukarange. Umuganda wahuriwemo n’abayobozi, inzego zishinzwe umutekano, abagize amakoperative y’abanyonzi n’abamotari,abakarani, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage muri rusange.
Muri uyu mudugudu w’Akabeza abaturage bemeye gutanga ubutaka bwabo ku bushake kugira ngo bukorweho umuhanda mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kayonza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Bwana NYEMAZI John Bosco ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana HARELIMANA Jean Damascene bifatanyije n’abaturage muri uyu muganda.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bo muri uyu mudugudu, Meya yabashimiye kuba barishatsemo ibisubizo bagatanga ubutaka bwabo ndetse bakiyemeza no gutangira kwikorera umuhanda. Yabijeje inkunga y’Akarere mu kuwutunganya. Yasabye abatuye mu muri uyu mududugu ndetse no mu mugi wa Kayonza muri rusange kwirinda kubaka mu kajagari kuko bigira ingaruka zikomeye.
Mu bundi butumwa yageneye abitabiriye umuganda yabasabye gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bafata inkingo zose uko zateganyijwe. Yabibukije kandi ko bagomba gukomeza kwicungira umutekano baharanira kugira umudugu utarangwamo icyaha.
Mu gihe hasozwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mitangire myiza ya serivisi, Umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiriye umuganda gutanga serivisi nziza no kwanga serivisi zitanoze, kwirinda ruswa ndetse n’ibindi bisa na yo.
Umuyobozi w’Akarere yashoje asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bw’umwana nko kubakoresha imirimo ivunanye, kubakura mu ishuri, kubahoza ku nkeke n’ibindi.
Umuhanda wakozwe uyu munsi ureshya na metero 800. Umuganda ukaba uzakomeza kugeza umuhanda urangiye. Abaturage bakaba bavuga ko niwuzura uzongera agaciro k’ubutaka bwabo ndetse n’uburyo bw’imigenderanire bukihuta.
Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi, nyuma y’umuganda abaturage bari batarafata urukingo rwa kabiri n’urwa gatatu rwa COVID-19 bakingiwe ku bushake, abandi basuzumwa ku buntu indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso.