Abayobozi b’imidugudu bashya bifurijwe imirimo myiza
Mu midugudu 421 igize akarere ka Kayonza, habaye ihererekanyabubasha hagati ya Komite nyobozi z’imidugudu zicyuye igihe na Komite nyobozi nshya zatowe tariki 23 na 24/10/2021.
Mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyarubare, umurenge wa Kabare, ihererekanyabubasha ryitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr NYIRAHABIMANA Jeanne wakiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage HARELIMANA Jean Damascene.


Byari kandi mu nteko y'abaturage ya mbere nyuma y'itorwa rya komite nyobozi nshya z'imidugudu. Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye ibyakozwe n'ibyagezweho na komite zicyuye igihe, yifurije imirimo myiza abayobozi bashya, anibutsa inshingano z'umudugudu.
Dr. Nyirahabimana Jeanne yasabye abatowe kwimakaza Imiyoborere myiza no guteza imbere abaturage, yibutsa ko amatora agikomeza ku byiciro bimwe na Bimwe (abajyanama, abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga). Yakiriye ibibazo n'ibyifuzo by'abaturage, anabemerera gukora ubuvugizi no gukurikirana bimwe mu bibazo n'ibyifuzo bamugejejeho.