Abaturage bitoreye abazabayobora mu midugudu batuyemo
Mu midugudu itandukanye y’akarere ka Kayonza, habereye amatora ya komite nyobozi y’umudugudu igizwe n’abantu 5 aribo umukuru w’umudugudu; ushinzwe umutekano; ushinzwe imibereho myiza; ushinzwe iterambere; ndetse n’ushinzwe amakuru.

Inteko itora igizwe n’abantu 3 batowe muri buri Sibo tariki 16-17/10/2021, hiyongereyeho komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ndetse n’iy’urubyiruko batowe tariki 19/10/2021 muri buri mudugudu. Hatowe kandi Umujyanama uzahagararira umudugudu mu nama njyanama y’akagari
Guverineri CG Emmanuel K. Gasana aherekejwe n'umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, basuye site ya GS Mukarange Chatolic iherereye mu murenge wa Mukarange, ashimira abagize inteko itora ku buryo biyitabiriye, abibutsa kwitorera ingirakamaro banirinda Covid19.