ABAKURU B’IMIDUGUDU BAHUGUWE KU BURYO BWO KUGIRA UMUDUGUDU W’INTANGARUGERO
Ku bufatanye bw’Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Kayonza kuri uyu wa mbere, mu Karere hatangijwe amahugurwa yo kongerera ubumenyi abakuru b’Imidugudu yatoranyijwe mu Tugari, hagamijwe kugira imidugudu y’intangarugero, itagira icyaha, abaturage bumva bakanashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere.
Aya mahugurwa yahawe abakuru b’Imidugudu 50 n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ab’Imirenge, baganirijwe ku kugira umudugudu w’icyitegererezo, uyobowe neza, uruhare rw’Umudugudu mu gushyira mu bikorwa Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST2 yatangiranye n’umwaka wa 2024 ikazarangira muri 2029, imicungire y’umutekano n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Ibursirazuba Nyirahabimana Jeanne, yasobanuye ko impamvu hateguwe aya mahugurwa ari ukugira ngo haboneke imidugudu mwinshi itarangwamo icyaha.
Ati “Hari aho babikoze tugenda tubona bitanga umusaruro, turavuga tuti kuki n’ahandi tutabikora? Twabonye ko hari aho amakuru adatangwa neza, tubona rero ari ngombwa ko buri muntu akwiye kugira urugo akurikirana akamenya ibibazo birimo akabikemura ibimunaniye akabigeza ku rundi rwego umuturage akaguma ku isonga”.
Abakuru b’imidugudu bashimiwe imirimo myiza bakora mu bukorerabushake, basabwa kumenyesha abandi ibyo bigeye muri aya mahugurwa, bagahindura ibyo batakoraga neza birimo kwegerenya amakuru no kuyabika kimwe no kuyasangiza izindi nzego hagamijwe ko umuturage ahora ku isonga.
Mu Karere ka Kayonza hatoranyijwe Imudugudu 50 y'icyitegererezo (Umudugudu 1 muri buri Kagari), ikazakurikiranwa by’umwihariko buri mezi atandatu, kugira ngo ibe intangarugero mu guhindura imibereho y’umuturage abigizemo uruhare.