Abajyanama b’ubuzima 502 bo mu gace karebererwa n’ibitaro bya Rwinkwavu bahawe telephone zigezweho (smart phones) muri gahunda ya connect Rwanda.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umuryango Inshuti mu buzima (Partners in Health) mu murenge wa Rwinkwavu kuri uyu 16 Ukuboza 2021. Wateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Kayonza, Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo, MTN Rwanda, Minisiteri y’ubuzima Umuryango Inshuti mu buzima, ndetse n’ibitaro bya Rwinkwavu, zikazafasha abajyanama b’ubuzima bazihawe cyane cyane mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse no gutanga raporo mu buryo bwihuse.
Abajyanama b’ubuzima bahawe izi telefoni harimo abajyanama bashinzwe gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi n'umwanya 251 n'abashinzwe gukumira indwara z'ibyorezo (Health Promotion) 251. Ni Muri gahunda ya #ConnectRwanda imaze imyaka isaga ibiri itangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nyiramana Angelique wavuze ahagarariye abajyanama b’ubuzima, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’abafatanyabikorwa babafasha mu mikorere yabo, by'umwihariko abagize uruhare kugirango izi telefone ziboneke. Yasobanuye ko ari izo kwihugura no gukoresha mu ikoranabuhanga, gukoresha mu bikorwa biganisha ku iterambere no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Turashimira nyakubahwa perizida wa Repubulika washyizeho iyi gahunda y’abajyanama b’ubuzima mu gihugu hose. Turashimira kandi abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iyi gahunda, baduha ubumenyi n’ibikoresho bikemura ibibazo byacu kugirango umurimo wacu ugende neza. Mu izina rya bagenze bange turabashimira kuri iki gikorwa kiza mwaduhamagariye kugirango muduhe iyi telephone izadufasha mu ikoranabunga tukava mu bwingunge bwo gukoresha gatushe. Uburyo bwo kohereza ubutumwa (Rapid SMS) nabyo byari ikibazo. Turabizeza ubufatanye mu gutanga amakuru ku gihe no kunoza raporo twifashishije izi telefone”.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yabwiye abajyanama b’ubuzima ko u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo nk’uburyo bwo kwiteza imbere. Yababwiye ko kubaha telefone ari uburyo bwo kubatera ingabo mu bitugu kugirango akazi kabo gakomeze kugenda neza ati “kwishakamo ibisubizo ni kimwe mu byo u Rwanda rwahisemo kugirango twiteze imbere. Kubaha telefone zigezweho, ni uburyo bwo kubatera ingabo mu bitugu kugirango ka kazi gakomeye mukomeze mugakore, kuko abajyanama b'ubuzima mufashe runini mu buzima bw’igihugu”.

Yakomeje abwira abajyanama b’ubuzima ko bafite inshingano yo gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze mu kumvisha no gushishikariza abaturage kwirinda no kwikingiza icyorezo cya covid-19. “Mwe mwegereye abaturage, mufatanye n'abayobozi b’inzego z’ibanze mukomeze mubasobanurire kandi mubashishikarize gukomeza ingamba zo kwirinda Covid19, no kongera imbaraga mu kwikingiza icyi cyorezo, kuko mufite uruhare rukomeye cyane mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’aho mutuye, kandi nk’ubuyobozi turabizeza ubufatanye”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo Iradukunda Yve yabwiye abajayanama b’ubuzima ko bafatiye runini igihugu bityo ko guhabwa izi telephone ari igikorwa cyo kubafasha kunoza imirimo bakora no kwiteza imbere ati “muri inkingi ikomeye y’ubuzima bw’igihugu cyacu uyu munsi. Izi telefone ni igikoresho kije cyiyongera ku bindi mwari musanzwe mufite, zibabere izo kunoza umurimo, n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere”.
Yakomeje avuga ko iyi telefone igomba kuba igikoresho cy’umuryango kuko abana bayifashisha biga. Bazifashisha kandi bashaka ubumenyi bubafasha kubaka birinda ibikorwa bibi bishobora gukoreshwa izi telefone. yagize ati “Muzazikoreshe kandi nk’igikoresho cy’umuryango kuko abana bashobora kwigiraho ubumenyi bwinshi. Umuhinzi yayifashisha mu gucuruza umusaruro we, kandi muzazishakireho ubumenyi bwo kubafasha gukora ibikorwa byubaka, mwirinda kuzikoreraho ibisenya n’ibindi bibi bishobora guterwa n’ikoreshwa nabi ryazo”.
Abajyanama b’ubuzima bafasha mu bikorwa byinshi byiganjemo iby’ubuzima. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hafi 60% by’abarwayi ba malariya bose bavurwa na bajyanama b’ubuzima. Abajyanama b’ubuzima kandi bagira uruhare rukomeye muri gahunda yo gutera mu mazu imiti yica udukoko turimo n’imibu itera malariya. Ikirenzeho ni ukuzuza ibitabo byinshi kandi bitandukanye basabwa na minisiteri y’ubuzima.
Igihugu gifite umurongo wo kujya mu ikorabunga kandi minisiteri y’ubuzima n’abikorwa by’ubuvuzi ntibigomba gusigara inyuma. Ni muri urwo rwego izi telefone ndetse n’ikoranabunga bigomba gukoreshwa kugirango byoroshye imikorere.