Abagore bahoze ari abasirikare bahuguwe ku bijyanye no kwihangira imirimo
Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare irimo gutanga amahugurwa y’umunsi umwe ku bagore bahoze ari abasirikare, n’abafite abagabo bahoze ari abasirikare bo mu ntara y’Iburasirazuba, ku bijyanye no kwihangira imirimo.
Aya mahugurwa bayateguriwe mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakaba barimo guhabwa ishusho mbonera y’uko umushinga ukwiriye gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa. Buri wese azategura umushinga yahisemo anawugiremo uruhare, komisiyo nayo ibatere inkunga.
Basobanuriwe ko hari bimwe mu byo abantu benshi bakunze kwibwira bitari byo, nko kumva ko gutangira umushinga bisaba kuba ufite amafaranga menshi, ahubwo ko igishoro ari mu mutwe; bisaba kwiyemeza, gutegura no kwiga neza umushinga wawe bikanajyana n’aho uzawukorera.
Bibukijwe kandi ko kugirango ube rwiyemezamirimo mwiza ugomba kuba inyangamugayo: gutanga serivisi nziza, kugira ukuri, kubahiriza amasezerano, ndetse akagira gutinyuka kandi yabaze (agakora imibare ye neza). Agomba kandi kugira ikinyabupfura, gukurikiza gahunda za Leta mu byo akora byose kandi agasorera ku gihe.
Rwiyemezamirimo mwiza kandi agira ibitabo yandikamo ibyinjiye n'ibisohoka kuko bimufasha kumenya niba yunguka cyangwa ahomba, niba ibicuruzwa bigenda n'ibitagenda, guhangana na ba mucyeba bahurira ku isoko, kubahiriza igihe, gushaka amakuru: y’isoko ry’ibikorwa bye, ibyo abakiriya bifuza, ibigezweho n’ibindi
Umuyobozi w'Inkeragutabara mu karere ka Kayonza Major Ntagwabira Evariste yagize ati: Mukundane kuko n'Igihugu kirabakunda, kandi ibyo muri bwige ntimubisige ahangaha ahubwo mubigumane kugirango muzabashe kwiteze imbere n'imiryango yanyu