Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari basabwe kurushaho gutanga serivisi nziza kandi inoze

Umuyobozi w'akarere yagiranye inama n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize akarere ka Kayonza, yagarutse ku mitangire ya serivisi muri rusange.  Yabasabye gutanga serivisi nziza kandi inoze ku bantu bose babagana kandi bakagaragaza umusaruro mu byo bakora, n’ubwo batabura imbogamizi bahura nazo mu mikorere yabo.

Turabasaba imitangire ya serivise myiza, idufasha gukemura ibibazo by'abaturage, ibi bikaba bisaba kumenya ibibazo byabo n'ubuzima bwabo. Ibi bibazo tugomba kubikemura kugirango tugire abaturage bafite ubuzima bwiza, kugirango bagire umutekano bityo bagere ku iterambere rirambye.

Mugomba kubahiriza amasaha y’akazi, igihe utari buboneke mu biro wagiye gukorera ahandi, ukabimenyesha abakugana. Ushobora no kubwira umukuru w’umudugudu akahagera cyangwa se n’ubundi buryo wakoresha ariko abaturage ntibirirwe bagutegereje, kandi wagaruka ugaharanira kwakira abagukeneye kandi serivise zose bashaka ukazitanga neza.

 

Gutanga serivise nziza kandi bijyana n’isuku. Mukwiye kuba intangarugero ku baturage kugirango muzayibatoze namwe muyifite. Namwe nimwiyubakemo ubushake, mu bushobozi bwa buri kagari uko bungana kose muyiteho kabone n’iyo aho ukorera haba hashaje ariko habe hafite isuku.

Akagari kagire ubwiherero bukwiye kuko ntiwashishikariza umuturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, nawe uri mu manegeka. Abitabiriye inama bahawe umwanya wo kubaza Ibibazo bitandukanye no gutanga ibitekerezo, umuyobozi w'akarere abizeza ko ibibazo bagaragaje biri mu nzira zo gukemuka.