Buri wese yibaze ati: ariko ndimo gukora uko bigomba kugirango ngere ku ntego cyangwa icyo abantu bankeneyeho?-Meya Murenzi

Habaye umwiherero wagarutse ku mihigo Akarere ka Kayonza kahize mu mwaka wa 2020-2021. Witabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere n’ab’imirenge, abayobozi b’amashami ku karere n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’akarere bakurikirana imihigo.

Zimwe mu ngingo zaganiriweho: Kurebera hamwe uko imihigo ya 2020-2021 ihagaze muri rusange, Ibikorwa biri mu itegenyabikorwa ry’akarere rya 2020-2021, Ibyavuye mu isesengura ry'imihigo ryakozwe n’umujyanama (consultant) ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo woherejwe n’intara y’Iburasirazuba, n’ibindi

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude atangiza uyu mwiherero, yasobanuriye abawitabiriye ko wateguwe kugirango hafatirwemo ingamba, aho bitagenda neza harebwe icyakorwa, kuko igikenewe ari ukugera ku byo akarere kahize. Yabasabye guteza imbere imikorere n’imikornire, no guharanira guhindura byinshi mu karere, umwanya wose (w’akazi) baba bakoramo.

Yagize ati: “Impamvu turi hano, ni uko ubwenge n'imbaraga zawe hari icyo zamara kugirango tugere ku mihigo twiyemeje kandi buri wese ashyizemo uruhare rwe nk’uko bikwiye, twabigeraho 100%. Hari icyo tugukeneyeho ariko tunasaba nawe ubwawe ngo wibaze uti nakora iki kugirango ngire uruhare mu guhindura byinshi mu karere?

Twongere twibaze tuti: ariko ndimo gukora uko bigomba kugirango ngere ku ntego cyangwa icyo abantu bankeneyeho? Nyuma y’uyu mwiherero ugiye gukora iki gitandukanye n'icyo wari usanzwe ukora kugirango nawe ugire uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'umuturage, bityo tugire umuturage uteye imbere kandi utekanye?

Agendeye ku isesengura yakoze, Bwana Nsengimana Cyprien umujyanama ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo woherejwe n’Intara y’Iburasirazuba, yagaragaje uko akarere gahagaze mu gushyira mu bikorwa imihigo umwe ku wundi, ari nako atanga inama zafasha kugirango ikiri inyuma n’itaragera 100% izamuka kandi igerwego nk’uko byahizwe.