Icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka

 

Tariki 21-22 Gicurasi 2021, ku biro by’akarere ka Kayonza harimo kubera gahunda yihariye y’icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka, yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba ifatanyije n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imicungire y'ubutaka. Ibibazo birimo kwakirwa, bikanahabwa umurongo bicyemurirwa binyuze mu nzego bireba.

Abaturage bafite ibibazo by’ubutaka mu mirenge y’akarere ka Kayonza barimo kwakirwa n’Urwego rw’Intara y’Iburasirazuba, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara, n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’amanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’umutekano, n’abashinzwe ubutaka mu mirenge no ku karere.