Ubumwe n'Ubwiyunge ni urugendo buri wese agomba kugiramo uruhare

None tariki 18/05/2021, habaye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu bakozi b’akarere ka Kayonza, hagamije kwimakaza umuco w’Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda bikozwe mu buryo bufasha abaganira gusasa inzobe, komorana ibikomere no kwimakaza indangagaciro na kirazira z’ubunyarwanda

Abitabiriye baganiriye ku ngingo zikurikira: gusobanura gahunda ya Ndi Umunyarwanda, amateka yo gusenyuka k’ubunyarwanda, Leta y’Ubumwe mu kongera kubaka ubunyarwanda ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Basobanuriwe ko iyi gahunda yaje ari kimwe mu bisubizo by'amateka mabi igihugu cy’u Rwanda cyagize, banashishikarizwa nk’abantu bajijutse, kugira uruhare mu gukangurira abandi ubumwe n'ubwiyunge.

Izi ngingo, zagarutse ku murongo Nyakubahwa Perezida wa Rebulika y’u Rwanda yatanze ugira uti: “Ntidushora gusubiza igihe inyuma cyangwa ngo tuvaneho ibibi byatubayeho ariko dufite ubushobozi bwo kugena ejo heza hazaza h’u Rwanda no gutuma ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Kuba umunyarwanda muzima niyo politike twese dukwiye kugenderaho.

Politike y’ikinyoma yishe u Rwanda, Afurika n’isi muri rusange. Ntabwo twe Abanyarwanda twapfa kabiri. Twapfuye rimwe kandi rirahagije. Byaba ari ishyano twemeye gupfa kabiri. Kudapfa bwa kabiri rero turashaka abanyarwanda b’abayobozi bazima bumva ko tutapfa kabiri.”

 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: “ibi biganiro bidufashe guhindura imitekerereze. Buri wese yirebe nk'umunyarwanda, atirebeye mu ishusho y’amoko, twumve ko dukorera igihugu kimwe kandi duharanire kugiteza imbere, nta rwicyekwe hagati yacu, kuko nyuma y'imyaka 27 u Rwanda rubohowe, ntibikwiye.

Habayeho kuganira no kungurana ibitekerezo, abitabiriye bemeranya ko Ubumwe n'Ubwiyunge ari urugendo buri wese agomba kugiramo uruhare, akibaza ati icyerekezo cy'igihugu ni ikihe?, umusanzu wanjye muri icyo cyerekezo ni uwuwe? Kandi bagashyira hamwe kugirango bagaruke ku isano ry’ubunyarwanda.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abakozi bakorera ku cyicaro cy’akarere ka Kayonza, kikazakomereza mu mirenge n’utugari bigize Kayonza.