Abakozi b’Intara y’I Burasirazuba basoje iminsi 2 yo gusuzuma aho akarere kageze kesa imihigo ya 2020-2021

Guhera ejo tariki 10-11/2021, itsinda ryaturutse ku Ntara y'i Burasirazuba ryasuye akarere ka Kayonza mu rwego rwo kureba aho kageze kesa imihigo kahize muri uyu mwaka wa 2020-2021. Hasuwe ibikorwa biri mu mirenge ya Mukarange, Nyamirama, Rwinkwavu, Murama, Rukara na Murundi, indi mirenge ikazasurwa ku munsi w'ejo.

Bimwe mu byasuwe: umudugudu w'icyitegererezo n'isoko birimo kubakwa mu murenge wa Rwinkwavu, inzu zubakiwe abatishoboye mu rwego rwo guhangana n'ibibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage (HSI), amazi n'umuriro byagejejwe ku baturage, ibyumba  by'amashuri, inzu zubakirwa abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ...

 

Ku munsi wa kabiri Urwego rw'Intara y'i Burasirazuba  rusuzuma aho akarere ka Kayonza kageze kesa imihigo kahize mu mwaka wa 2020-2021, hasuwe imirenge ya: Gahini, Mwili, Kabarondo, Ruramira, Kabare na Ndego.

Bimwe mu bikorwa byasuwe: isoko n'icyumba cy'imihigo by'umurenge wa Kabarondo, amaterasi yatunganyijwe ku bufatanye  n'umushinga KIIWP, inzu zubakiwe abatishoboye mu rwego rwo guhangana n'ibibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage, ibyumba  by'amashuri, inzu zubakirwa abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ...

Nyuma yo gusura ibikorwa hirya no hino mu mirenge, mu nama yahuje ubuyobozi bw'akarere, inzego z'umutekano, abakozi b'Intara n'ab'akarere, hasobanuwe ko hari imihigo ihagaze neza muri rusange, ikiri i nyuma hemezwa ko igiye kongerwamo imbaraga kugirango izagerweho 100%.