Mukarange na Kabarondo barishimira umuhanda wa kaburimbo watangiye gukorwa, kuko ngo uzabazanira impinduka mu iterambere

 

Mu murenge wa Mukarange, akagari ka Bwiza hatangirijwe ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya na 7,5km (4,5km mu mujyi wa Kayonza na 3km mu mujyi wa Kabarondo). Uzubakwa na kompanyi y'abashinwa: Jv China Road and Bridge Corporation and NPD LTD, binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubwikorezi no kubaka imihanda RTDA.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Munganyinka Hope, yashimiye ubuyobozi bw'igihugu budahwema kwita ku banyarwanda bubagezaho ibikorwaremezo bitandukanye n'iterambere muri rusange, asaba abaturage kuzafata neza uyu muhanda kuko uzabazanira impinduka nyinshi mu iterambere.