Hatangijwe igikorwa cyo gusinya imihigo yo kugira imidugudu itarangwamo icyaha

Mu murenge wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo umudugudu wa Gasabo niho hatangirijwe igikorwa cyo gusinya imihigo yo kugira imidugudu itarangwamo icyaha, aho abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize umurenge wa Rwinkwavu basinyanye n'abakuru b'imidugudu ndetse abakuru b'imidugudu basinyana n'abaturage, bikaba byakozwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu midugudu abantu batuyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasobanuye ko umutekano ureba umuntu wese, bityo akwiye kwita ku mutekano we ku giti cye n'uwa mugenzi we, kugirango bagire imidugudu itarangwamo icyaha na kimwe. Yasabye kandi abagize komite z'imidugudu gukora bagahuza imbaraga bakanatangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: hari byinshi twagezeho dufatanyije, ndizera neza ko n’ibindi nidufatanya byanze bikunze, tuzabigeraho. Iyo tuvuze umudugudu utarangwamo icyaha cyangwa umudugudu utekanye, biba bivuze ko kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano tugomba kuzirinda ndetse n'ibiyobyabwenge muri rusange kuko byica sosiyete, cyane cyane ko abakora ibyo byaha (ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, gufata abana ku ngufu…….), akenshi baba banyweye ibiyobyabwenge.