Turifuza ko mutera imbere, mugakira-Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye uruzinduko mu murenge wa Ndego Akarere ka Kayonza, aganira n’abahagarariye abandi mu nzego z'ibanze (abakuru b’imidugudu, ba mutwarasibo, abashinzwe umutekano mu mudugudu, abavuga rikumvikana) kuri gahunda zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Yifatanyije kandi nabo mu gikorwa cyo gutera umuti urwanya nkongwa mu bigori, bihinze ku buso bwatunganyijwe bwa 200ha, ku bufatanye bw'akarere n'umushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) wo kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’amapfa akunda guterwa n’izuba ryinshi. Yari aherekejwe na Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba CG Gasana Emmanuel, abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, komite nyobozi y’akarere ka Kayonza, umuyobozi w’Inama Njyanama y’akarere, abahagarariye ikigo k’igihugu cy’ubuhinzi RAB n’abandi bayobozi batandukanye.

Ubutumwa yatanze bwagarutse kuri gahunda zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, akaba yibukije abayobozi ko bakwiye kurushaho kwegera abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango iterambere ryifuzwa rizagerweho. Yagize ati: “Inshingano nyamukuru dufite nk’abayobozi ni iyo gufasha abaturage gushobora gutera imbere mu mutekeno ariko cyane cyane tukabigisha kugirango ibibakorerwa n’ibyo bakora bibemo inyungu bityo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza”.

Yakomeje muri aya magambo: “turifuza ko mutera imbere, mugakira mukagira ingo zikomeye zubatse neza umugabo n'umugore bashyize hamwe kandi bafite ingamba z'iterambere (bazi uko bazaba bariho mu kwezi gutaha). Ubukungu bwa mbere dufite ni ubu butaka mububyaze umusaruro uko bikwiye. Umubano wacu n’abaturanyi ba Tanzaniya duhana imbibi dukomeze tuwusigasire, abanyarwanda bazahore ari abaturage batanga amahoro, twirinde ibiyobyabwenge kuko bisenya umuryango, bikica n’urubyiruko, ahubwo dukore cyane kugirango dutere imbere”.