Murundi na Rukara barishimira amazi meza bagejejweho

Turi mu gikorwa cyo gutaha umuyoboro w'amazi wa Karuruma-Nyabigega wubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Kayonza na World Vision mu mirenge ya Murundi na Rukara. Ufite uburebure bwa Km17, ukaba uha amazi abaturage 7794 batuye mu tugari twa Rwimishinya (Rukara) na Karambi (Murundi). Wuzuye utwaye amafaranga 500,746,645 y'u Rwanda, akarere kakaba gafite uruhare rwa 52%World vision ikagira 48%.

Umuyobozi w'akarere ka KAYONZA Murenzi Jean Claude yasabye abaturage bagezweho n’aya mazi kuyabungabunga kugirango atazangirika. Yagize ati: “natwe nk’ubuyobozi ni  inshingano zacu kubagezaho ibikorwa remezo dufatanyije kandi turakomeje kugirango n'ibindi bizatugereho. Dufatanye kuko tugomba kwihuta mu iterambere n'ibi bikorwaremezo by'ubuzima, isuku n'isukura: amazi, amavuriro y'ibanze (poste de santé), inzu y'ababyeyi irimo kubakwa (maternity) ni ibidufasha kugirango abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yagize ati: “ amazi ni ubuzima. Iki gikorwa remezo mugifate neza no mu myaka iri imbere tuzasange kigikora. Igikurikiyeho, ni ugukuruza amazi muyajyana mu ngo zanyu. Intego igihugu cyacu gifite ni uko umuturage agera ku mazi meza kandi akayakura hafi ye. Ubwo rero umwanya munini mwakoreshaga mujya gushaka amazi meza kure, mugiye kujya muwukoramo ibikorwa byo kwiteza imbere”.