Ku nzibutso zitandukanye ziri mu karere ka Kayonza, habaye igikorwa cyo kunamira inzirakarengane zishyinguyemo

Rukara, habaye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gushyira indabo ku Rwibutso rwa Rukarano kunamira abarushyinguyemo bagera ku 8034. Byakozwe mu matsinda mato y’abantu, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID-19

Bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Rukara ari naho biciwe, baturutse mu bice bya Kiyombe, komine Murambi (ubu ni mu karere ka Gatsibo), komine Rukara cyane cyane mu bice byari bikikije Paruwasi ya Rukara (Murundi, Mwili, Gahini).

Iki gikorwa kandi cyo gushyira indabo ku nzibutso no kunamira abazishyinguyemo, cyakozwe ku rwibutso rwa Kabarondo, Rwinkwavu na Nyamirama, aho bamwe mu bagize imiryango y’abashyinguye muri izi nzibutso bagiye kunamira izi nzirakarengane, bigakorwa hubahizwa amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID-19.