Hakozwe umuhango wo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Mukarange no kunamira abarushyinguyemo

 

Tariki 12 Mata buri mwaka, twibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange. Ni muri urwo rwego, habaye igikorwa cyo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Mukarange no kunamira abarushyinguyemo, bikaba byakozwe mu matsinda atandukanye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID-19.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Senateri Bideri John, Abadepite: Safari Theoneste, Mutesi Anita na         Mukamana Alphonsine, Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w'Inama njyanama y'Akarere, abagize komite nyobozi n'inama y'Umutekano itaguye y'Akarere, inzego za IBUKA ku karere n'Umurenge….

Urwibutso rwa Mukarange rwubatse mu murenge wa Mukarange, akagari ka Bwiza, umudugudu w'Abisunganye, akarere ka Kayonza. Ruruhukiyemo imibiri 8,715 y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange ari naho bari bahungiye baturutse mu bice bya Gahini, Rukara, Nyawera, komine Murambi na komine Muhazi.