Abagore bagize uruhare mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi, bashyikirijwe terefoni muri gahunda ya ConnectRwanda

Uyu munsi ku Biro by’Akarere ka Kayonza, muri gahunda ya ConnectRwanda, habaye igikorwa cyo gutanga telefoni zigezweho (smartphones) ku bagore bayobora amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi. Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi. Izi telefoni zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo.

Ni igikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, akaba yasabye aba bagore kuzafata neza izi telefoni, kugirango zizabafashe gukora neza aka kazi kandi ku buryo bworoshye, bityo ubuhinzi burusheho gutera imbere.

Mukabadege Vestine ni umufashamyumvire mu murenge wa Mwili, akagari ka Kageyo. Yagize ati: “tuzajya tuzisabiraho imbuto dukeneye n’izindi serivisi zijyanye n’ubuhinzi.  Gutanga raporo byajyaga bituvuna cyane ariko ubu ikibazo kirakemutse, ndetse zizanadufasha gutangira amakuru kugiye kuko nk’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge (agronomes) bajyaga badukeneraho byinshi, tukabura uko tubibagezaho mu buryo bwihuse”.  

Mukabadege Vestine yakomeje agira ati: “aho tuzajya dusanga ikibazo, ni uguhita dutanga amafoto yabyo. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gutekereza umugore wo mu cyaro kugirango natwe dutere imbere tumenye serivisi aho zigeze natwe tujye twitangira amakuru ku gihe”

Nyirahabimana Vestine ni umufashamyumvire mu murenge wa Gahini, akagari ka Kahi, ati: “twigishaga abantu iby’ubuhinzi, guhinga neza bya kijyambere, amaraporo ntitubone uko tuyatanga ngo agere aho agomba kujya vuba, ariko ubu tubonye SmartPhone zizadufasha gukora neza kurushaho. Zizagufasha kandi gutangira amakuru ku gihe, nk’igihe havuka ikibazo mu myaka yacu, nzajya mpita mfata amafoto byohereze ikibazo kimenyekane hakiri kare”.