Guverineri Emmanuel K. Gasana yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu karere ka Kayonza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Werurwe 2021, Guverineri w’intara y’i Burasirazuba Emmanuel K. Gasana yagiriye uruzinduko mu karere ka Kayonza, aganira n’abayobozi mu nzego zitandukanyemu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo gukomeza kwihutisha iterambere ry’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagaragarije Guverineri ……n’abandi bitabiriye iyi nama ubuzima bw’akarere muri rusange, ibikorwa by’ingenzi byagezweho, ndetse n’aho akarere kageze kesa imihigo kahize muri uyu mwaka wa 2020-2021.

Guverineri ….yatanze ubutumwa bwagarutse cyane ku ntego Intara y’i Burasirazuba ikwiye kugenderaho kugirango iterambere rirambye rigerweho. Yasabye buri muyobozi ndetse n’abakozi muri rusange gusobanukirwa neza inshingano bafite, kuzishyira mu bikorwa, no gukorera abaturage

Yasobanuye kandi ko kugirango iri terambere n’imibereho myiza bigerweho, bisaba gukora akazi kinyamwuga mu nzego zose, kugira imikorere n'imikoranire myiza y'inzego, kugira abaturage basobanukiwe politike ya Leta, kubaka inzego zitanga umusaruro, kugira umutekano n'ubutabera bitanga icyizere,

Kugira iterambere rishingiye ku muturage, kubahiriza indangagaciro n'amahitamo y’abanyarwanda, kwimakaza amahame y'ubumwe bw’abanyarwanda, kwanga no kurwanya ruswa n'akarengane, imikorere ijyanye n'umuvuduko ukenewe ndetse no guharanira kuba indashyikirwa